Ababyeyi bo mu gihugu cy’ubuhinde barakaye barasizora ndetse birangira bajyanye umuhungu wabo imbere y’inkiko bamushinja ko yanze kubabayarira umwuzukuru.Sanjeev na Sadhana Prasad barishimye cyane ubwo amaherezo umuhungu wabo yakoraga ubukwe ,Ikindi kandi yari umwana wabo w’ikinege.Aba babyeyi bageze mu zabukuru bari barizigamiye amafaranga kugira ngo bamurere banamukorera ubukwe. Nyuma yimyaka itandatu bategereje umwuzukuru, ariko, bahisemo kujya kumurega- numukazana wabo.Uyu muryango wabwiye urukiko ko wakoresheje nibura miliyoni 20 z’ama-rupes (257.000$) mu kurera umuhungu wabo w’ikinege, ubu ugize imyaka 35, wanashatse umugore w’imyaka 31.
Nk’uko CNN ibitangaza, abashakanye baturutse Haridwar muri leta ya Uttarakhand batanze icyifuzo cyo gusaba izo ndishyi mu ntangiriro z’uku kwezi. Bavuze ko bakoresheje amadorari 257.000 yo kurera Shrey Sagar ufite imyaka 35, yishyuye imyitozo y’umushoferi we muri Amerika, anategura ubukwe bwe ndetse bamutera inkunga mu bukwe buhenze bakoze muri 2016.
Urubanza rwabo kandi rwavuze ko bakoresheje 80.000 by’amadolari mu modoka ya Sagar kandi bishyura ukwezi kwa buki muri Tayilande. Nk’uko BBC ikomeza ibivuga, ikirego cyatanzwe hashingiwe ku “gutotezwa mu mutwe.” Bitewe n’imigenzo y’Abahinde, abashakanye bageze mu zabukuru bemeza ko ari akazi k’umuhungu wabo kubitaho – bikubiyemo no gukomeza ibisekuru byabo hamwe n’umwuzukuru.
Yagize ati: “Ikibazo nyamukuru ni uko kuri iyi myaka dukeneye umwuzukuru, ariko aba bantu bafite imyifatire batadutekerezaho”. Ati: “Twamushyingiye twizeye ko tuzagira umunezero wo kuba sogokuru. Hari hashize imyaka itandatu bashyingiranywe. Numva ari nk’aho ntacyo dufite. ”