Umugabo umwe wo mu gihugu cya Kenya akomeje kugirwa igicibwa nyuma y’uko agaragaye atwika ibyangombwa by’umugore we bigaragaza ubushobozi buhanitse afite mu burezi.
Uyu mugabo akaba yitwa Francis Chege Wanjiru wajyanywe mu rukiko n’inzego z’umutekano muri iki gihugu aho ashinjwa icyaha cyo kwangiza umutungo ngendanywa w’umugore we.
Kuri uyu wa mbere nibwo uyu mugabo yaganywe imbere y’urukiko rwa Kibera mu munyi mukuru Nairobi aho impamyabushobozi yatwitse ari izerekeranye n’amahugurwa yakoreye muri Nairobi, ndetse n’ahandi masomo yakoreye nk’umuganga.
Bivugwako nyuma y’uko bari basohokanye bagatongana, umugabo yatashye vuba vuba yihuta kugirango amutange mu rugo, bikaba byaratangajwe ko yahise afata inyandiko zigiye zitandukanye zari ziri muri Anvelope.
Nyuma yuko afunzwe yaje kurekurwa by’agateganyo nyuma y’uko atanze ibihumbi birenga 50 by’amashiringi ya Kenya.