in

“Akibyumva yakubise agatwenge ubundi yikomereza ibyo yararimo” Umugabo ari mu gihirahiro nyuma y’uko abwiye umugore we ko yamuciye inyuma maze atungurwa n’uburyo yabyakiriye

Umugabo ari mu gihirahiro nyuma y’uko abwiye umugore we ko yamuciye inyuma maze atungurwa n’uburyo yabyakiriye

Uyu mugabo ugisha inama yagize ati “Mwaramutse! Nigeze gukora ikosa nca umugore wanjye inyuma. Kuva byaba nta mahoro nigeze, ukwezi gushize nafashe umwanzuro wo gutobora nkabimubwira. Akibyumva yakubise agatwenge ubundi yikomereza ibyo yararimo none kuva icyo gihe nahinze umushyitsi. Ndi kwibaza; yagize ngo ndi kumubeshya?”

Yakomeje agira ati “Yarasanzwe abizi, yambabariye? Cyangwa nawe asanzwe abikora? Kuva nabimubwira nabuze aho mpera ngarura icyo kiganiro, kandi nawe ntiyigeze yongera kubivugaho. Ubuzima bwakomeje nk’ibisanzwe. Ndabyemera narakosheje ariko nanone ubwoba n’impungenge mfite ubu binteye kubagisha inama y’icyo nakora, murakoze.”

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Yakiriwe nk’umwamikazi! Miss Tumukunde Hannah Karema yageze i Kampala yishimirwa bidasanzwe nyuma yo kwitwara neza muri Miss World akubutsemo – VIDEWO

Yageze mu Nzove, atera umupira induru ziravuga! Rayon Sports WFC yaguze rutahizamu ku mugabane w’i Burayi