in

Akari ku mutima wa Rihanna utunze miliyari y’amadorali.

Kuri iyi Si y’abazima nta muhanzikazi unganya amafaranga na Robyn Fenty wamamaye nka Rihanna, kuri ubu utunze miliyari $1,7. Yicaye ku ntebe y’abaherwe batunze Miliyari y’amadorali y’Amerika.

Ikinyamakuru cya Forbes Magazine cyatangaje ko Rihanna ari we muhanzikazi ukize kurusha abandi bose ku Isi, akaba uwa kabiri kuri Oprah Winfrey mu baba mu ruganda rw’imyidagaduro muri rusange.

Aka kayabo ntabwo Rihanna agakesha ibitaramo yaririmbyemo cyangwa se kopi za alubumu yagurishije, ahubwo abikesha ubushabitsi mu bucuruzi bw’ibirungu by’ubwiza bw’abagore.Daily Mail ivuga ko ubwo Rihanna yabazwaga uburyo yiyumva nyuma yo kuba umwe mu batunze Miliyari, Rihanna yasubije mu ijambo rimwe, ati” Imana ni nziza”.

Mu 2017 nibwo yatangije kompanyi ye yise Fenty Beauty afitemo imigabane ingana na 50%, indi ikagirwa n’ikigo LVMH cy’umufaransa Bernard Arnault, umuherwe wa kabiri ku Isi.

Hafi miliyari $1,4 by’umutungo wa Rihanna abikomora kuri Fenty Beauty, izindi miliyoni $270 azikura ku kigo cye gicuruza imyenda y’imbere cyitwa Savage X Fenty. Afitemo imigabane ya 30%.

Kimwe mu bimufasha gucuruza cyane ni umubare munini w’abantu bamukurikira ki mbuga nkoranyambaga. Kuri Twitter akurikirwa na miliyoni 102,5 naho kuri Instagram ni miliyoni 101.

Mu 2018, Fenty Beauty binjije Miliyoni $550, kuri ubu ifite agaciro ka miliyari $2,8. SavageX Fenty yo ifite agaciro ka miliyari imwe y’Amadorali y’Amerika.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Impano Mimi ahaye Meddy ku isabukuru ye

Miss Bahati Grace yakorewe ibirori bya Bridal Shower (Amafoto)