in ,

AKA NI AKUMIRO: Aho abanyarwandakazi bakora umwuga w’uburaya bwihishwa bahurira n’abakiriya babo hatahuwe!

Ubusanzwe umwuga w’uburaya ntabwo wemewe mu Rwanda n’ubwo hari abawukora kandi bashishikaye gusa bakibuka kwihishira ndetse benshi muribo bakitwikira ijoro,ubu rero birasa naho ibintu bigenda bihinduka kubera ikoranabuhanga.

Mu gihe kandi bamwe mu banyarwanda bijujutira imyambarire ya bamwe mu bakobwa b’iki gihe ndetse bamwe bakabyita uburaya bashobora kuba babivuga batarabona,urugero batarabona ko bamwe muri abo bakobwa babona bambaye izo impenure bafite ahantu bihurije maze bakahashyira amazina yabo,numero za telefone ndetse n’amafoto yabo bagira ngo umugabo wese uzabifuza ajye abahamagara maze bamusange aho ari bamucyemurire kwifuza k’umubiri n’ibindi  nyuma bishyurwe.

Aho ntahandi ni kurubuga bakoze barwita exoticrwanda, uru rubuga rwemerera buri wicuruza wese kurwishyiraho ndetse agashyiraho n’ibyangombwa kugira abazamushaka bazamubone mu buryo bworoshye.

Bamwe mu bakobwa bari kuri uru rubuga bashyizeho amafoto yabo agaragaza ibice bikurura abagabo ,ndetse bandikaho aho baherereye ,nk’uko bigaragara higanjemo abakobwa bo mu mujyi wa Kigali (Kacyiru,Kanombe,Gisozi,..)

Umwe mu bakiriya babo twaganiriye yatubwiye ko amaze kuvugana na batatu muribo gusa ngo baca amafaranga atandukanye n’ukuvuga ntabwo bafite igiciro kimwe, mbese buri wese agira igiciro cye ku buryo hari abasaba amadolari 100 cyangwa 500 ku ijoro rimwe cyangwa kuri Massage,ndetse dufite amwe mu majwi y’uyu mukiriya aganira nabo bakobwa tuzayashyira hanze ejo mu gitondo nyuma yuko tuzaba tumaze kuyatunganya neza.

Ese ko uburaya butemewe mu ku mihanda no mu muco nyarwanda ubu bwo bwo kuri internet bwaba bwemewe ? ese niba butemewe Leta iteganya iki  ? ko hari n’abashobora kuyoboka uru rubuga ari bato ku buryo ubuzima bwabo bwakononekara ?

Ejo ibyo byose YEGOB izabigucukumburira

 

Written by YEGOB HIT

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Oda Paccy yashyize hanze indi foto igaragaza ibibero bye nyuma yo kwiyerekana yambaye ubusa

Abafana ba Fc Barcelona bishimiye bikomeye ibyago Neymar yahuye nabyo(reba hano Video)