in

“Aho iminsi y’urukundo yaciye ntihaca urwango” Chriss Brown yabwiye ijambo ry’urukundo Rihanna bitungura abantu benshi

Abanyarwanda babivuze neza bati “Aho iminsi y’urukundo iciye ntihaca urwango”, Chris Brown yateye ingabo mu bitugu Rihanna bahoze bakundana.

Umuhanzi Christopher Maurice Brown uzwi nka Chris Brown wakundanye igihe kitari gito n’umuhanzikazi Rihanna ariko bakaza gutandukana, mu ijoro ryakeye ubwo uyu mugore wa A$AP Rocky Rihanna yari agiye gutaramira abitabiriye ibirori by’umukino wa Super Bowl LVII mu gihe cyo kuruhuka wahuzaga Philadelphia Eagles na The Kansas City Chiefs, Chris Brown yabaye uwa mbere mu kwerekana ko amushingikiye.

Mu butumwa Chris Brown yashyize ku mbuga nkoranyambaga bwagiraga buti “Genda mukobwa”.

Ni ubutumwa bwaherekejwe n’akamenyetso k’umutima ndetse n’ako gusenga.

Rihanna mu minota 13 yataramye, yaririmbye zimwe ndirimbo ze zabiciye zirimo “Diamonds” n’izindi.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Abantu barapfa umusubirizo: Dore ibihumbi by’abantu bamaze kubarurwa ko bahitanywe n’umutingito muri Turkey 

Kansas City Chiefs yatwaye igikombe cya Super Bowl itsinze Philadelphia Eagles (AMAFOTO)