in

Ahari mu cyaro yahahinduye mu mujyi w’akataraboneka: Sadio Mané agace yavukiyemo akomeje kugahindura nka Paradizo -AMAFOTO

Icyamamare ku isi mu guconga ruhago Sadio Mané, umunsi ku munsi akomeje guhindura agace ka Bambali yavukiyemo kari icyaro, none kuri ubu kamaje kuba umujyi w’akataraboneka muri Senegal kubera ibikorwaremezo yahubatse.

Muri aka gace Sadio Mané yahubatse amashuri y’akataraboneka afite agaciro k’ibihumbi 300 by’amadorali.

Amashuri yubatswe na Sadio Mané

Si amashuri gusa kuko aha Bambali yahubatse ibitaro byakira abantu benshi cyane icyarimwe bifite agaciro k’ibihumbi 600 by’amadorali.

Ibitaro byubatswe na Sadio Mané

Kandi uko afashe umushahara we mu ikipe akinira buri kwezi atanga amadorali 100 kuri imwe miryango yo muri ako gace.

Abaturage bafashwa na Sadio Mané

Sadio Mané kandi aho muri Bambali yahubatse ibiro by’iposita, anatanga Internet ya 4G kuri bamwe mu baturage bahaturiye.

Abaturage Sadio Mané yahaye Internet

 

Ibiro by’iposita byubatswe na Sadio Mané

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Gakenke; Umupfumu yazirikiye ku kiraro uwari uje kwivuza imyuka mibi yenda kuhasiga ubuzima

Comsa Sorin yakubiswe inshyi isura ye irahengama atsindira akayabo k’amafaranga