in ,

Agashya: Inama Knowless yagiriye Safi mbere y’ubukwe bwabo yatunguye rubanda nyamwinshi

Ku wa 1 Ukwakira 2017, Safi Madiba yasezeranye na Niyonizera Judith bemeranya kubana akaramata nk’umugabo n’umugore, mbere y’uko ubu bukwe buba Knowless wigeze gukundana na Safi bakaza gutandukana yamugiriye inama, gusa izi nama Safi yaziteye utwatsi.

Icyo gihe Knowless yumvikana mu itangazamakuru, yabwiye Safi ko kuba umugabo atari ukugwiza ubwanwa bwinshi ahubwo ari ukugira ibitekerezo bihamye, Uyu muhanzikazi yabajijwe ubutumwa yumva yaha Safi Madiba maze asubiza iki kibazo muri aya magambo ati ”Ubutumwa namuha ni uko ubu ahinduye ubuzima, namwifuriza ubukwe bwiza n’umukunzi we ariko nanamubwira ko abaye undi muntu agomba kuba umugabo bitari kuba umugabo ku bwanwa gusa. Ikindi namubwira azabyare hungu na kobwa azagire umugisha mu bukwe bwe.Ikindi namubwira nanone azagire ishya n’ihirwe mu rugo rwe n’umugeni we.”Safi yavuze ku nama yagiriwe na  Knowless mbere yo kurushinga n'impamvu atamutumiye

Mu kiganiro cya Isango na Muzika n’ubundi Knowless yari yatangiyemo ubutumwa bwe, na Safi yongeye kumvikana avuga kuri ubu butumwa bwa Knowless, avuga ko ajya gushaka umugore atabanje kumugisha inama ku buryo yajya kumugenera ubutumwa.

Ati”Izo nama za Knowless sinigeze nzemera na gato kuko njya gushaka umugore sinigeze mugisha inama, n’iyo mpamvu ntazemeye rwose.”

Yongeye kuvuga impamvu atamutumiye mu bukwe bwe maze atangaza ko yabikoze kubera ko na Knowless ubwe igihe yakoraga ubukwe na Clement Ishimwe atigeze amutumira.

Abitsindagira arongera ati”Impamvu ntamutimiye n’uko nawe atantumiye mu bukwe bwe.”

Yabajijwe  niba ataranze gutumira Knowless ari ukwishyurana kuko nawe atagaragaye mu bukwe bwe bitewe n’uko atahawe ubutumire yavuze ko Atari byo na gato.

Ati “Oya ntabwo ari ukwishyurana hari ukuntu utekereza, ukavuga uti ‘ese ubundi araza ashobora no kutaza’ ukavuga uti aho kugirango bigenda gutya na gutya ’reka mbyihorere’.

Safi na Knowless bakundanye igihe kinini ndetse uyu musore aza  kuba ikiraro Knowless yuririyeho yinjira mu muziki, baje gutandukana inkuru zabo zikomeza gusiragira mu itangazamakuru ritandukanye ryo mu Rwanda kugeza nanubu bakaba bakivugwa.

Knowless ubwo yabwiraga Safi ko gukura atari ukugira ubwanwa bwinshi

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Irebere nawe ifoto Tom Close yashyize hanze ari kumwe n’umuryango we yashimishije benshi cyane ndetse ikabatera no kwifuza ubuzima abayemo

Undi munyarwandakazi uteye nk’igisabo yicujije impamvu atoherejwe muri Miss Earth ngo yambare bikini maze yegukane ikamba