Agahinda ni kose ku mugabo wagiye gutega imodoka bakamwicaranya n’imbwa y’amakare.
Ku rubuga rwa X yahoze yitwa Twitter, hari umugabo wababajwe bikomeye n’ukuntu yagiye gutega imodoka rusange bakamwicaranya n’imbwa.
Uwitwa Dr Dash kuri urwo rubuga, yanditse ati: “Umuntu aranyandikiye ati ‘mfite agahinda udashobora kumva! Ibaze ko aho mba, twicarana n’imbwa mumodoka rusange’
Ntibikunze kubaho cyane ko umuntu yajya gutega imodoka bakamwicaranya n’imbwa.
Ibi biba mu bihugu by’iburayi, aho imbwa zifatwa nka bamwe bagize umuryango.