Umunyarwanda yaravuze ati”akabura ntikaboneke ni nyina w’umuntu”.Ibi nibyo byerekana agaciro gakomeye umubyeyi wumuntu aba afite.Ibi nibyo byabaye ku musore w’umunyarwanda witwa Jean De Dieu wasabwe kwica umubyeyi we kugirango ashake umugore ,arabyanga.
Uyu musore ufite imyaka 40 mu kiganiro yagiranye na Afrimax English yavuze agahinda afite ko kuba abana nuyu mubyeyi we wafashwe n’uburwayi budakira ,hanyuma akaba yarafashe icyemezo cyo kutazashaka umugore kugeza igihe mama we azitabira Imana.
De Dieu yavuze ko yavutse mu muryango w’abana 12 bose ariko akaba ari we wasigaranye na mama we witwa Martha ,aho yiyemeje kugumana na we ubuziraherezo. Iki ni igikorwa kitapfa gushoborwa na buri wese ari nabyo bituma bamwe bamwita intwari abandi bakamusaba kwica uyu mubyeyi we kugirango ajye gushinga urwe bavuga ko atazapfa vuba kandi adateze no gukira ubu burwayi.
Jean de Dieu yavuze ko papa wabo yaguye mu mpanuka y’imodoka,abasiga mu bukene, ibintu byatumye abavandimwe be bigendera bamusigana na mama we bonyine.Avuga ko Mama we yaje gufatwa n’uburwayi bukomeye,uruhu rugenda rukanyarara,ndetse ajyanwa mu bitaro bitandukanye ariko biba iby’ubusa, ndetse ubushobozi bubabana buke.Bafashe icyemezo cyo kumugarura mu rugo aba ariho arwarira,na we afata umwanzuro wo kutazamusiga wenyine kugeza igihe Imana izamuhamagarira.Jean de Dieu akomeza avuga ko kuri ubu batunzwe no kubona ubufasha bw’abagiraneza,nubwo uyu musore agerageza kuvomera abaturanyi amazi bakamuhaye amafaranga yo kugura ibibatunga.Afasha Mama we muri byose;kumwuhagira,kumutekera no kumugaburira nk’umwana muto.
Avuga ko yiyemeje kutazasiga umubyeyi we kugirango ashake umugore,mu gihe azaba akiriho bazagumana.