Uyu mugore ukomoka muri Tanzania yatunguye abatari bake nyuma yo gutangaza ko amaze iminsi irenga itanu azenguruka umugi ashakisha umusore cyangwa umugabo wakwemera kumugira umugore we.Uyu mugore akaba avuga ko nabura umugabo muri Tanzania azakomereza mu Rwanda.
Ku mbugankoranyambaga hakomeje kugenda hakwirakwizwa amafoto yuyu mugore witwa Baby Nai uhora wambaye ikanzu yabageni mu ntoki afite icyapa cyanditseho ngo “ndashaka umugabo ufite imyaka 20 kugeza kuri 70″.
Nai yabwiye itangazamakuru ryo muri Tanzania ko yakiriye ubutumwa bw’abagabo benshi bamusaba ko bahura ariko asanga benshi bagamije ko baryamana gusa kandi atari byo ashaka.
Bivugwa ko uyu mugore yavuze ko nabura umugabo muri Dar es Salaam azakomereza mu yindi mijyi nka Arusha,Mwanza na Mbeya yamubura akerekeza mu bindi bihugu bituranye na Tanzania nka Kenya no mu Rwanda.
Nashaka azajye gushakira ahandi , mu Rda natwe twarahebye imyaka ibaye myinshi!!! Jyewe ubu ndashaka umuzungu abandi byaranze pe!!!