in

ADEPR iherutse kuvugisha abatari bake kubera ibendera ry’abatinganyi ryazamuriwe mu rusengero, igiye gushinga Televisiyo y’ikitegererezo

ADEPR iherutse kuvugisha abatari bake kubera ibendera ry’abatinganyi ryazamuriwe mu rusengero, igiye gushinga Televisiyo y’ikitegererezo.

Nyuma y’imyaka irindwi Itorero rya Pentekote mu Rwanda (ADEPR) rifunguye radiyo (Life Radio) rigiye no gufungura shene ye Televiziyo izibanda ku biganiro by’iyobokamana n’ivugabutumwa n’ibindi bikorwa by’itorero muri rusange.

Amakuru agera kuri IGIHE dukesha iyi nkuru avuga ko kugeza ubu icyumba iyi televiziyo izakoreramo cyamaze gutunganywa ndetse izaba yitwa Life TV.

Iyi televiziyo izajya ikorera ahasanzwe hakorera Radiyo ya ADEPR (Life Radio) ivugira ku murongo wa 96.00 FM yatangiye tariki ya 29 Ukuboza 2016.

Umukozi ushinzwe Itangazamakuru n’Imenyekanishabikorwa muri ADEPR, Emmanuel Ntakirutimana, yadutangarije ko iyi gahunda ihari mu gihe cya vuba bazayimurika kuko hari ibikoresho bike bagitegereje bizava hanze y’u Rwanda.

Ati “Kugeza ubu biracyategerejwe, ntabwo navuga ngo bigeze kuri kangahe ku ijana gusa ubuyobozi bwabishyizemo imbaraga kugira ngo bitangire.”

“Studio irubatse, icyumba cyaravuguruwe kimeze neza, igisigaye ni ugushyiramo ibyo bikoresho ubundi igatangira gusa biri bugufi, ni cyo nakubwira.”

Umushumba Mukuru wa ADEPR, Pasiteri Ndayizeye Isaïe, aherutse gutangariza urubyiruko rw’iri torero ko kimwe mu bikorwa rizaba rigezeho muri uyu mwaka wa 2023 harimo n’umushinga wa televiziyo.

Yagize ati “Dufite umushinga wo gutangiza televiziyo, twamaze kwemererwa ko itangira hari ibikoresho byayo bizava hanze turi mu nzira zabyo n’ibidukundira Imana idufashije uyu mwaka tuzawusoza ibikorwa bya ADEPR muri kubibona kuri televiziyo.”

Yavuze ko iri torero ryashyize imbaraga mu bijyaye n’ikoranabuhanga ubu bamaze kubaka icyumba cyabugenewe kizajya kibika amakuru yose y’itorero hifashishijwe ikoranabuhanga.

Ikindi iri torero ryamaze kugeraho ni urubuga (website) rw’itorero runyuzwaho amakuru n’ibikorwa by’iri torero.

Usibye uyu mushinga wa televiziyo, ADEPR iri mu bikorwa byo kubaka insengero nshya 492 ndetse izindi 929 na zo ziri kuvugururwa.

 

 

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Sunny yashyizwe mu majwi ko ariwe Nyirabuja wa Kazungu Denis wicaga abagore n’abakobwa nyuma yo kubasambanya

Rayon Sports iri mu makipe 6 ya nyuma! Urutonde rwa Shampiyona uko ruhagaze nyuma y’umunsi wa 5