in

Adaciye ku ruhande Davis D avuze ku nkumi yamutwaye umutima i Burayi

Umuhanzi Davis D yahamije ko ari mu rukundo n’inkumi yo ku mugabane w’i Burayi.

Ibi Davis D yabigarutseho mu kiganiro cyihariye yagiranye na IGIHE kuri YouTube .

Mu kiganiro uyu muhanzi yagarutse ku nkumi bari gukundana, Davis D yagize ati “Nibyo mfite umukunzi utuye inaha, tumaze iminsi turi kumwe.”

Abajijwe niba ari Umunyarwandakazi bakundana utuye ku Mugabane w’i Burayi, Davis D yagize ati “Ni umunyarwandakazi kuko imico n’ururimi avuga tubyumvikanaho.”

Ibi byashimangiye amakuru y’uko uyu muhanzi yaba yarabonye inkumi ikomoka mu Burundi bari mu rukundo ariko isanzwe ituye ku Mugabane w’i Burayi.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Emmanuel Okwi washakwaga na Kiyovu na Rayon sports yamaze guhitamo ikipe azakinira

Bitunguranye ikiganiro Royal sports cyo kuri royal fm cyahagaze