Umuhanzi Davis D yahamije ko ari mu rukundo n’inkumi yo ku mugabane w’i Burayi.
Ibi Davis D yabigarutseho mu kiganiro cyihariye yagiranye na IGIHE kuri YouTube .
Mu kiganiro uyu muhanzi yagarutse ku nkumi bari gukundana, Davis D yagize ati “Nibyo mfite umukunzi utuye inaha, tumaze iminsi turi kumwe.”
Abajijwe niba ari Umunyarwandakazi bakundana utuye ku Mugabane w’i Burayi, Davis D yagize ati “Ni umunyarwandakazi kuko imico n’ururimi avuga tubyumvikanaho.”
Ibi byashimangiye amakuru y’uko uyu muhanzi yaba yarabonye inkumi ikomoka mu Burundi bari mu rukundo ariko isanzwe ituye ku Mugabane w’i Burayi.