“Abihereraga igicuku kinishye bakajya ku zitera ho akajiisho isosi yabo iguye mo inshishi” Filime z’urukozasoni zigiye gucibwa
Mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda Bamwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko basabye Guverinoma gufunga imbuga zose za Internet zinyuzwaho amashusho y’urukozasoni, mu rwego rwo kurinda umuryango by’umwihariko urubyiruko.
Byavuzweho kuri uyu wa Gatatu ubwo Minisitiri w’Ikoranabuhanga Dr Chris Baryomunsi yitabaga Komisiyo y’Inteko ishinzwe abana.
Umuyobozi wungirije w’Inteko Ishinga Amategeko ya Uganda, Thomas Tayebwa yavuze ko ntacyo Guverinoma ya Uganda yahomba mu gufunga imbuga zinyuzwaho amashusho y’urukazasoni, kuko ngo izi filime zica abana mu mutwe ari byo bituma bishora mu busambabyi bakiri bato.
Tayebwa yatanze urugero ku bihugu bigendera ku mahame ya Islam, aho imbuga zerekana amashusho y’urukozasoni zifungwa kandi ntibigire ingaruka ku bukungu bwabyo.