Abaturage batsembye bagaramye ko badashobora kwishyura Mituweli, ahubwo bo bavuze ko Yesu yayibishyuriye ko rero bo badakwiye kwishyura 2
Mu Karere ka Kayonza, hari kuganirizwa abaturage bagera kuri 18 baturuka mu miryango itatu, nyuma y’aho babuhakaniye ko badashobora kwishyura ubwisungane mu kwivuza, mituweli ngo kuko Umwami Yesu basenga yayibishyuriye.
Kuri uyu wa Mbere tariki ya 4 Nzeri 2023 nibwo inzego z’ibanze mu Murenge wa Murama zatangiye kugenzura urugo ku rundi abaturage batari bishyura ubwisungane mu kwivuza kugira ngo bubashishikarize kubwishyura, ubwo bageraga mu Mudugudu wa Rugazi na Rurenge yo mu Kagari ka Nyakanazi, bahasanze abaturage bo mu miryango itatu bahakana bivuye inyuma ko badashobora kwishyura mituweli.
Aba baturage basengera mu ngo zabo babwiye ubuyobozi ko idini ryabo ritabemerera ko bishyura mituweli cyangwa ngo bajye kwivuza kwa muganga. Bavuze ko iyo barwaye bivurisha ibyatsi bagakira ubundi bagakomeza gusenga no kwizera ko Yesu yishyuye ibintu byose.
Amakuru dukesha IGIHE avuga ko koko aba baturage uko ari 18 basanze baturuka mu miryango itatu, ngo babaganirije barangije barabareka barataha, gusa ubuyobozi bwanzuye ko buzagenda bubaganiriza gake gake .