in

Abaturage basabye ubuyobizi kwita ku buzima bw’umwana ukurikiranweho icyaha cyo gucuruza ibiyobyabwenge

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Kimisagara bwatangaje ko bugiye gukurikirana ubuzima bw’umwana utuye muri uyu murenge uherutse guhamywa icyaha cyo gucuruza ibiyobyabwenge ngo hitabwe ku burere n’imyitwarire bye.

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwamuhamije icyaha cyo gucuruza ibiyobyabwenge ariko rumukatira imyaka ibiri isubitse.

Kimwe mu byashingiweho ahabwa igihano gisubitse nk’uko umucamanza yabigaragaje ni uko uyu mwana yabishowemo n’ababyeyi be kuko yavuze ko yatangiye kubicuruza afite imyaka 12 ubwo yigaga mu mwaka wa kabiri w’amashuri abanza.

Umucamanza yategetse ko uyu mwana ahabwa ibihano bisubitswe kugira ngo hitabwe ku mibereho ye ndetse anafashwe kugira imyitwarire myiza ngo hato adasubira muri bya bikorwa bibi.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

“Ni igitekerezo kibi kongerera Messi amasezerano” Paris Saint Germain yahawe ubutumwa

Noneho irarimbutse, Rayon Sports yarezwe muri FIFA bayisaba kwishyura asaga miliyoni 45