in

Abatega imodoka rusange mu mujyi wa Kigali barabyinira ku rukoma nyuma y’aho bisi 100 ziheruka kugera mu Rwanda zatangiye kubatwara – AMAFOTO

Abatega imodoka rusange mu mujyi wa Kigali, baramwenyura nyuma y’uko kuri uyu wa Gatanu tariki 19 Mutarama 2024, imihanda y’Umujyi wa Kigali yatangiye kugendwamo na bisi zitwara abagenzi rusange 100 ziheruka kugera mu Rwanda. Ni mu gihe izindi ziri mu nzira ziva mu gihugu zaguriwemo.

Izi bisi 100 zo mu cyiciro cya mbere zahawe kampani 8 zashoboye kuzuza ibisabwa mu ipiganwa ari zo: Yahoo Car Express, Remera Transport Cooperative, Nyabugogo Transport Cooperative, City Centre Transport Cooperative, S.U Direct Services, Jali Transport, 4G Ju Transport Ltd na RITCO.

Buri Bisi ifite ubushobozi bwo gutwara abantu 70 kandi zije ziyongera ku zindi modoka zitwara abantu mu Mujyi wa Kigali.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Amakuru mashya ku bakinnyi 3 b’Abagande bakinira Rayon Sports baherutse kwanga kuza mu ikipe yabo

Bahavu Jeanette usanzwe ukina filime yinjiye mu ivugabutumwa