in

Abatega imodoka mu buryo bwa rusange bari kumwenyura nyuma yo kumara igihe kinini batakamba

Ibura ry’imodoka zitwara abagenzi i Kigali ryavugutiwe umuti nyuma y’izi ngamba nshya zunganira uko batwarwa mu buryo bwa rusange.

Ubu ugeze muri zimwe muri gare nka Nyabugogo ndetse no mu byapa abagenzi bategeramo usanga ya mirongo miremire itangiye kugabanuka.

Abakunze gutega imodoka rusange babwiye IGIHE ko bishimiye icyemezo cya Minisiteri y’Ibikorwaremezo kuko gitanga icyizere ku gukemura ikibazo cy’ibura ry’imodoka ryakundaga kubaho mu masaha y’igitondo na nimugoroba.

Twajemahoro Jean Claude yagize ati “Umuntu ntakimara iminota ku murongo kuko imodoka zabaye nyinshi cyane n’ubuze bisi afata imodoka ntoya kuko na zo zisigaye zihari.”

Umubyeyi witwa Mukahirwa Chantal, we yagize ati “Ubu nta muntu ugitinda ku cyapa cyangwa muri gare kandi turashimira Leta yadutekerejeho kubera ko umuntu yazaga ku cyapa akahumira.’’

Nubwo bashima ariko bagaragaje ko ibiciro ku modoka nto biri hejuru ugereranyije n’izitwara abantu mu buryo bwa rusange.

Umushoferi w’imodoka y’imyanya irindwi witwa Nkundabagenzi Paul ashimangira ko icyemezo cyo kwemerera imodoka nto gutwara abagenzi cyabafashije cyane.

Ati “Natwe ubu turi kubona agafaranga bitandukanye na mbere kuko abagenzi bihuta bari guhita baza bakatubwira aho bagiye tukababwira igiciro tukumvikana tukabatwara.”

Kuri we asanga kugena igiciro bikwiye kuguma hagati y’abashoferi n’abagenzi aho kubishyira mu maboko ya RURA.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Bishop w’itorero rikomeye yatawe muri yombi kubera gufata kungufu umwana inshuro 600

FERWAFA yaryumyeho kugeza Abanyarwanda batangiye kuyitera imijugujugu nk’uko ibimenyereye