Abasore n’inkumi 52 bo mu Rwanda barishyuza arenga miliyoni 52 batanze bizezwa kujyanwa hanze yo muri Kabeza.
Umwe muri abo yanditse atabaza aho ubutumwa yabuhaye Godfather uzwi cyane kuri X.
Yagize ati: “Muraho Godfather ! Nkwandikiye nkusaba ubufasha kuko nzineza ko harabo wafashije batari bake kandi bigatanga umusaruro . Hari company yitwa infinite scholar LTD yakoreraga hano kabeza hahoze isoko , iyo company yafashaga abantu kujya mubihugu bitandukanye kwiga cyagwa gukora , ngewe nabagenzi bange barenga 30 ( abo twabashije kumenyana) iyo company yari yadushakiye akazi muri Poland tugirana namasezerano akubiyemo ko bazadufasha kugeza tugiye bitakunda bakadusubiza amafranga twatanze ari hagati 750$-2000$ kuri buri muntu , byumvikane ko arenga Ibihumbi $47,880.
Uwatangiye process bwambere muritwe yatangiye mukwa 5/2023 Abandi ninyuma nko mukwa 6,7,8,10, gukomeza, ikibazo rero cyatangiye kubona appointment yo kujya gukora interview muri Tanzania zitinda kuboneka kuko ubundi bari batubwiyeko bitarenza ameze 2 byose na visa birangiye umuntu akagenda, twababaza impamvu biri gutinda bakatubwirako embassy ifite ibibazo ariko bitazatinda gukemuka , nyuma yamezi 3 bamwe muritwe dutangira kubona appointment zokujya Tanzania tugezeyo batubwirako documents dufite arizo working permit ari fake (ko ari impimbano ) Iyi infinite ibabwirako habayemo ikibazo kuberako application yakorewe icyarimwe kandi kubantu benshi hakazamo amakosa nuko baragaruka dukomeza gutegereza ariko kuko twihuje tugakora group ya WhatsApp amakuru twarayabwiranaga , niko kujya kuri office ya infinite kubaza icyabaye dutungurwa no gusanga barimuste ntawe bamenyesheje.
Mumpera zukwa 5 nibwo umwe muritwe yagiye kabeza kuri office yabo ngo abaze Amakuru asanga barimutse batatumenyesheje office Ifunze na nimero zabo za telephone zitariho turabashakisha turaheba .
Impamvu twifuzako mwadufasha kudukorera ubuvugizi nuko twifuza ko CEO wiyi company ariwe NSENGIYUMVA Jean Claude yaboneka tugafashwa gusubizwa amafra yacu nkuko bikubiye mumasezerano twagiranye nawe agashyirwaho umukono na Notel. “