Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange mu Rwanda, rigena ko umuntu wese usindira mu muhanda, mu kibuga, mu nzira, mu kabari, mu nzu y’imikino cyangwa ahandi hose hateranira abantu, aba akoze icyaha.
lyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’iminsi umunani ariko kitarenze amezi abiri n’ihazabu y’ibihumbi 20 by’amafaranga y’u Rwanda ariko atarenze ibihumbi 100 Frw cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
Iri tegeko rigaragaza ko nyir’akabari cyangwa abakozi be bemeye kwinjiza mu kigo cyabo abantu bigaragaraho ko basinze ku buryo bukabije bakabaha ibisindisha, bahanishwa igifungo kitari munsi y’iminsi umunani ariko kitarenze amezi abiri n’ihazabu itari munsi y’ibihumbi 50 Frw ariko atarenze ibihumbi 200 Frw.