Usibye kuba imibonano mpuzabitsina ifasha mu kwagura umuryango ndetse n’abayikora bemeza ko hari ibyishimo bayikuramo bituma bishimira kuyikora.
Muri ibyo byiza byo gutera akabariro nibura gatatu mu cyumweru harimo :
1. Imibonano mpuzabitsina igabanya umunaniro cyangwa guhangayika”stress”
Aha bavuga ko abantu bagira itiro uko bikwiye kandi biyumvamo umutuzo iteka ari babandi badatenguha akabariro.
2. Gutera akabariro mu rugero bifasha umubiri guhumeka neza
Ibyuya biterwa n’uko hariho gukorwa imibonano mpuzabitsina, bituma habaho guhumeka k’utwenge tuba ku ruhu, bigatera kugira uruhu rwiza (ruyaga), kandi ngo bigabanya amahirwe y’uko umuntu yakwandura indwara z’uruhu.
3. Birinda indwara zimwe na zimwe
Imibonano mpuzabitsina ngo irinda indwara zimwe na zimwe nka asima no kugabanya ibyago byo kurwara umuvuduko w’amaraso.
4. Bifasha gusinzira neza
Nyuma yo gukora imibonanompuzabitsina, cyane cyane nimugoroba, ngo byaba bituma umuntu agira ibitotsi byiza bitewe n’uko umubiri uba watekanye.
5. Bifasha mu kurwanya kanseri
Gukora imibonano mpuzabitsina ngo byaba birwanya kanseri. Ubushakashatsi bwerekanye ko abagabo basohora inshuro hagati ya 13 na 20 mu kwezi bafite amahirwe angana na 14% yo kutarwara kanseri yo mudusabo tw’intaga.
6. Bigabanya agahinda gakabije
Gukora imibonano mpuzabitsina kenshi bituma umubiri ukora imisemburo yongera ibyishimo nka serotonin bigatuma mu mutwe wawe uhora wishimye ntube wagira ibibazo byo kurwara agahinda gakabije.
7. Bikomeza umubano w’abashakanye
Usibye kuba gukora imibonano mpuzabitsina bigira ingaruka nziza ku buzima bwawe kandi byubaka cyane umubano w’abashakanye kuko iyo muhora mubonana bikurinda kwifuza abandi ndetse na we bikamwongerera icyizere ko umukunda.
8. Gukora imibonano mpuzabitsina kandi bituma ugaragara neza(Kuba sexy)