Abarundi bavuze ikintu bifuza ku Banyarwanda batigize bahabwa na rimwe.
Ubwo abategura igitaramo cya The Ben mu Burundi bari bari mu nama n’abanyamakuru, babajijwe ibibazo byinshi ndetse bamwe mu Barundi bavuga ikifuzo cyabo ku Banyarwanda.
Umwe mu banyamakuru yatangarije Abanyarwanda bari bari muri iyo nama ko babazwa no kuba Abanyarwanda batajya bereka urukundo Abahanzi bo mu Burundi nkuko Abarundi babikora.
Yavuze ko iyo Abahanzi baho baje mu Rwanda, usanga nta tangazamakuru ribirimo nkuko ho bikorwa, rero ibyo bigaragara nkaho abahanzi baho baba baciwe amazi.
Abarundi icyo bifuza nuko abahanzi baho nibazajya baza mu Rwanda nabo bazajya bagaragarizwa urukundo nkuko Abanyarwanda barugaragarizwa iyo bagiyeyo