Abantu benshi bajya kuryama bumva bananiwe ariko bakabura ibitotsi bakarara bicaye nkaho baraye irondo. Muri iyi nkuru tugiye kukwereka ibitera kubura ibitotsi n’uko wabicyemura.
Kubura ibitotsi bishobora guterwa n’indwara ufite mu mubiri, kuryama mu kavuyo, kunywa ibintu birimo kafeyine ugiye kuryama, kudakora siporo, stress, uburwayi bw’agahinda gakabije (depression), umwanda ku mubiri no ku bintu uraraho.
Abahanga mu by’ubuzima batanga inama zitandukanye ku kintu cyakorwa kugira ngo usinzire neza, izo nama ni nko: Kutarareba mu bikoresho by’ikoranabuhanga mbere yo kuryama, kutanywa ibitera imbaraga mbere yo kuryama, gukora siporo, kugira Isuku, Kwirinda kunywa ibintu birimo kafeyine mbere y’uko ujya kuryamana.
Ibindi ni ukwirinda umunaniro wo mu bwonko (stress), kuryama amasaha ahagije n’ibindi. Mu gihe ubonye ibyo tukubwiye biri kwanga wakwegera muganga akaguha ubufasha burambuye.