in

Abanyeshuri barwanye inkundura none bahawe igihano gikakaye

Bamwe mu banyeshuri biga mu ishuri rya Mbarara High School muri Uganda bahagaritswe kubera imirwano bateje.

Ubuyozi bw’iri shuri bwabaye buhagaritse mu gihe cy’ibyumweru 2 abanyeshuri bose bo mu mwaka wa gatandatu n’abo mu wa kane.

Impamvu yo guhagarika abo banyeshuri ni ukubera imirwano yabaye hagati yabo hagakomerekamo abanyeshuri 11.

Samson Kasasira umuvugizi wa Polisi yavuze ko iyo mirwano yabaye mu ijoro aho hitabajwe Polisi mu guhosha iyi mirwano.

Iyi mirwano yahuje abanyeshuri bo mu mwaka wa gatandatu n’abo mu wa kane aho bamwe bashinjaga abandi guhohotera mugenzi wabo, bagatangira gukozanyaho ndetse imirwano yabo ikaza kugera no mu baturage baturiye iri shuri.

Muri iyo mirwano abagera kuri 11 nibo babikomerekeyemo nk’uko Samson Kasasira abitangaza.

 

Written by OLIVIER NTANTURO

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umusinzi wari wambaye ubusa mu mvura yiyahuza likeri yababaje abantu(video)

Video: Cristiano Ronaldo yasekeje abantu kubera imbyino ye