in

Abanyeshuri bari bari kwiga! Kaminuza y’u Rwanda yafashwe n’inkongi y’umuriro abari kwiga babona imyotsi batazi ibyabaye

Inkongi y’umuriro yafashe agace gato k’inyubako irimo moteri muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye (UR-Huye), abahegereye bihutira kuhazimya nta kintu kirangirika.

Ibi byabaye mu masha ya saa ine n’igice, aho inyubako ibikwamo moteri iherereye munsi ya salle ya kaminuza izwi nka Main Auditorium, yafashwe n’inkongi y’umuriro yatewe n’ubwinshi bw’umuriro.

Abiganjemo abakora amasuku n’abacunga umutekano muri Kaminuza bifashishije umucanga n’ibitaka bihutira kuzimya iyo nzu kugira ngo idakongeza salle ya Kaminuza izwi nka Main Auditorium.

Nta muntu wahitanywe ni iyo nkongi mu gihe ibyangiritse bitari byamenyekana.

 

 

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Yagaragaye aseka gusa uburibwe ari bwose! Rutahizamu w’ikipe y’igihugu Amavubi, yagiye kuba hafi ya Kimenyi Yves wavunitse bikomeye akaba ari mu bitaro i Kigali – IFOTO

Haguye imvura y’amafaranga! Abantu bahururanye ibikapu n’amagunira ubwo mu kirere haturukaga amafaranga [videwo]