Abanyeshuri bo muri kaminuza y’u Burundi mu gice cy’ubuganga bagera kuri 28 barimo bandika ibitabo mu byo kuminuza bita ‘spécialité’ bagiye mu Bufaransa mu cyumweru gishize mu bikorwa byo kwimenyereza umwuga ariko ntibaragaruka.
Umuyobozi wa Kaminuza y’u Burundi yavuze ko abo banyeshure nibatagaruka mu gihugu kugira ngo barangize ibikorwa byabo byo kwandika igitabo,batazahabwa impamyabushobozi zabo.
Biteganyijwe ko bazasomera ibitabo byabo muri kaminuza y’u Burundi nibava mu Bufaransa.
Mu kiganiro yahaye ikinyamakuru IKIRIHO, Audace Manirabona uyobora kaminuza y’uburundi,yavuze ko abo banyeshuri nibatagaruka nabo nta diplome bazabona.
Ati:”… Ndabizi neza ko bazagaruka , kubera impamyabushobozi zabo zizatangirwa mu Burundi. Utazatahuka ntazahabwa iyo mpamyabushobozi.”
Abaganga benshi mu Burundi bari guta akazi bajya gukorera mu bindi bihugu harimo Ubufaransa hamwe n’u Rwanda kubera ko ngo bahembwa umushahara w’intica ntikize.