in

Abanyatanzania bagaragaje umuco utari mwiza ku umuhanzi w’icyamamare muri Africa

Otile Brown uri mu bahanzi bagezweho mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba ari mu gahinda nyuma yo kwibirwa mudasobwa ebyiri ku kibuga cy’indege ‘Nyerere International Airport’ muri Tanzania.

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga yagaragaje ko yatewe agahinda no kuba na polisi y’iki gihugu ntacyo yakoze ngo imufashe kugaruza izi mudasobwa zo mu bwoko bwa ‘Macbook’.

Ati “Ku kibuga cy’indege cya Julius Nyerere muri Tanzania nibwe mudasobwa ebyiri, n’abarinzi nibashake bakurweho kuko ntacyo bamaze, mu masaha atatu yose mpamaze banze no kugira icyo badufasha ngo dushakishe byibura ngo turebe ko izo mudasobwa zaboneka. ijoro rimbereye ribi mu buzima bwanjye.”

Ati “Ese ubundi nk’abashinzwe uburinzi akazi kabo ni akahe? badashoboye no kugira icyo bagufasha. Njyewe nk’umukunzi wa Tanzania ndababaye cyane, nkeneye ubutabera kuko ngomba kugarurirwa mudasobwa zanjye iri joro, ariko wagira ngo barashaka ko nguma mu gihombo.”

Written by Geovanis

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 375 290

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

“Nta mikino bagira” Otile Brown yahuye nuruva gusenya ubwo yajyaga Tanzania none bamusubije kw’isuka

Nti wavuga nabi Zidane ngo bikugwe amahoro: Uwari umuyobozi w’umupira w’amaguru mu Bufaransa agiye kujyanwa mu nkiko