Abanyarwanda bajya gusigisha inzara baburiwe kubera bimwe mu bikoresho byifashishwa byagaragaye ko byatera indwara ikomeye ishobora no gutuma bacibwa ikiganza cyangwa ikirenge.
Ikigo gishinzwe kugenzura ubuziranenge (RSB), cyaburiye abakoresha utumashini twifashishwa mu kumutsa inzara zasizwe imiti ihindura ibara (vernis), mu nzu zitunganyirizwamo imisatsi n’inzara, kuko harimo tumwe tutujuje ubuziranenge, kandi tukaba twateza ingaruka ku buzima bw’abakiriya, harimo indwara ya kanseri.
Ni itangazo RSB yasohoye ibinyujije ku rubuga rwa Twitter, rikaba rishingiye ku byavuye mu bugenzuzi bwakozwe kuri utwo tumashini tuzwi nka ‘UV Nails Polish Dryers’.
RSB yasabye abakoresha utwo tumashini mu nzu zitunganyirizwamo imisatsi n’inzara, kwihutira kudupimisha, kugira ngo harebwe niba tucyujuje ubuziranenge, kandi kudukoresha nta ngaruka mbi byagira ku buzima bw’abakiriya.
Ikigo cy’ubucuruzi cyangwa umuntu ku giti wifuza kwinjiza utwo tumashini mu Rwanda, asabwa kugaragaza raporo y’ibipimo yatanzwe na Laboratwari yemewe, kandi ibipimo bikaba byaremejwe hashingiwe ku mabwiriza mpuzamahanga y’ubuziranenge kuri ibyo bikoresho.
Itangazo rya RSB ku bijyanye n’ingaruka ku buzima, zishobora guterwa n’utwo tumashini twumisha za vernis ku nzara, rije mu gihe hari ubushakashatsi butandukanye bwakozwe kuri icyo kibazo harimo n’ubwasohotse muri uyu mwaka wa 2023, bwakozwe n’Abashakashatsi bo muri Kaminuza ya Californie muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bukagaragaza ko amatara yaka muri utwo tumashini ashobora gutera indwara ya kanseri.