Mu gihugu cya Kenya umugore witwa Sylvia na mugenzi we barokotse urupfu nyuma y’ubutumire bari bahawe n’umugabo witwa Patoo bahuriye ku rubuga rwa facebook ,aho yabateye icyuma ariko kubw’amahirwe ntihagire uhasiga ubuzima.
Inkuru dukesha ikinyamakuru ntv Kenya ivuga ko umugore witwa sylvia yavuye mu mujyi wa Nairobi akerekeza mu majyaruguru ashyira uburasirazuba mu gihugu cya Kenya mu gace bita Meru agiye ku butumire yari yahawe n’umugabo bari bamaze igihe bawubanye bahuriye kuri facebook icyakora bikaza kurangira.
Amakuru avuga ko bakigera muri Meru aho bari bahawe ubutumire bwo kurara baryoshya babyina basangira n’abandi bari batumiwe ,ngo bahise babwirwa ko ibirori biri bubere ahitwa Maua baba ariho berekezwa icyakora bahageze uwari ubajyanye abata mu kizu cyitabona aho bari basanze uwo mugabo witwa Patoo wari wabatumiye ,
Ngo Patoo yahise atera icyuma ku rutugu Sylvia mbere gato y’uko batabarwa n’umugenzi warimo atambuka aho hafi akumva urusaku rw’abo bagore barikuvuza induru .
Polisi ikaba yahise itangira iperereza.