Abantu bihebeye ibihangano bishingiye ku muco byumwihariko ibisigo, bakorewe igisigo cy’urukundo watura umukunzi wawe, igisigo ni icya Musare na Rosine.
Cyuzuzo Rosine na Musare Paradis ni abasizi bamaze kugira izina rikomeye muri uyu mwuga wabo kubera zimwe mu nkuru z’urukundo ndetse n’ibisigo biryoheye amatwi bagiye bakora bigakundwa n’abatari bake.
Cyuzuzo Rosine afatanyije na Musare Paradis nibo batangije iri tsinda ririmo abanyabugeni mu gushushanya, abahanzi b’indirimbo ndetse n’ababarankuru(story tellers)
Iri tsinda ryatangiye mu 2020 rigamije guteza imbere ubuhanzi bushungiye ku busizi, kubara inkuru ndetse no ku bihangano butanga ubutumwa binyuze mu gushushanya.
bimwe mubihangano bamaze gushyira hanze harimo indirimbo wasanga kuri youtube channel yabo yitwa Musare & Rosine poetry.
Bamaze gukora inkuru z’uruhererekane zimwe muri izo twavuga ni Kuki wambabaje yakunzwe n’abatari bake, Kaliza na Teta, ndetse niyindi yitwa utwumba tw’urukundo, banaherutse kandi gushyira hanze igisigo bise Belle MUNGANYINKA.
Iki gisigo cy’urukundo gishingiye ku nkuru mpamo y’urukundo yabayeho (True story) y’umwana w’umukobwa Munganyinka wakunzwe kubera imico myiza, uburanga n’ubugiraneza bwe.
Aba bombi bafatanyije bakaba bakomeje guteza imbere ibihangano bishingiye ku muco kandi bakaba bakokomeje kwagura itsinda rya bo, dore ko ntawe baheza.
Belle MUNGANYINKA by Musare Paradis
https://www.instagram.com/reel/Cop5tlBMoTe/?igshid=YmMyMTA2M2Y=