Kuwa 28 Kanama 2021, nibwo Igor Mabano yasabye anakwa umukunzi we mu birori byitabiriwe n’abantu batandukanye, bamwe mu bafite aho bahurira ñumuziki bakaba bafashe umwanya bamwifuriza ibihe byiza mu butumwa bukora k’umutima bamugeneye n’umukunzi we, nawe abasubiza abashima.
Mu bamugeneye ubutumwa bifashishije instagram harimo nka producer Ishimwe Clement, Butera Knowless , na Nel Ngabo.
Butera Knowless ufite yagize ati: “M’ukuri Ndishimye kubwawe Omunana, Igor Mabano, Imana iguhe umugisha mu rugendo rushya, kandi yuzuze ibyishimo n’intsinzi mu buzima bwawe nkurase amashimwe.”
Ishimwe Clement, yagize ati: “‘Nta Kosa’ Mabano, ntewe ishema nawe.”
Nel Ngabo yagize ati: “Ntakindi nakwifuriza uretse ibyiza muvandimwe Igor Mabano, imigisha ku yindi.”
https://www.instagram.com/p/CTKZOqMo5e5/?utm_medium=copy_link
https://www.instagram.com/p/CTKU8I8IpLy/?utm_medium=copy_link