Queen Okafor w’imyaka 33 y’amavuko amaze kuba icyamamare cyane muri Nigeria kubera ubwanwa n’ubwoya afite ku mubiri wose, akomeje gutangaza benshi aho bituma bamwe bamufata nk’umugabo kandi ari umugore, nyamara we kugeza ubu yarangije kubyakira ndetse anabifata nk’umugisha w’umwihariko Imana yamuhaye, ubu amaze kwamamara no gukizwa n’uko yaremwe.
Ubu bwoya bwakwiriye umubiri wose n’ubwanwa bye byanamuhesheje kujya akina amafilime atandukanye muri Nigeria, ibi nabyo bigira uruhare mu gutuma yamamara cyane ndetse bituma arushaho gukunda uko Imana yamuremye, ubu ashimangira ko kuba yararemwe bitandukanye n’abandi bakobwa ari umugisha yihariye Imana yamuhaye kuko nta gisebo na gito abibonamo.




