Umukobwa wo mu gihugu cya Nigeria yashimiwe icyemezo yafashe cyo gusezera ku kazi yakoraga kubw’uko Sebuja yari yamwimye uruhushya rwo kujya kwitoza muri chorale aririmbamo ku rusengero rwe.
Abantu babishimye biturutse ku butumwa bwari bwatanzwe n’uwitwa Josephine wagize ati:” Rero namenye ko umuturanyi wanjye amaze igihe atajya mu kazi , uyu munsi rero niyemeje kumwegera ngo menye impamvu ,ambwira ko yasezeye mu kazi kuko Sebuja yari yamwimwe uruhushya rwo kujya mu myitozo ya chorale ku rusengero”
Abantu batandukanye bahise bajya ahatangirwa ubutumwa ,maze bashima uwo mukobwa ku cyemezo yafashe ahubwo basaba abantu kutamucira urubanza, uwitwa @shigoubouncing yagize ati:“yizeye ko Imana izamuha akandi kazi kazajya kamuha umwanya wo kujya mu myitozo ku rusengero, ntimushidikanye ku kwizera kwe”
Ni mu gihe uwitwa @Oplehi we yagize ati:” Ntakibazo mbona mu mwanzuro we yafashe ,tuvugishije ukuri yafashe icyemezo cyiza bijyanye n’ukwizera kwe ,mwese rero murikwihutira kumuvugaho ibibi ,ariko ntimuriwe! ,azi umubano we n’Imana ,kandi niba kwizera kwe ari ingenzi cyane ,yakoze byiza”