Umwe mu misozi hano mu Rwanda bamwe mu bakirisitu bakunze kujya gusengeraho uherereye mu karere ja Gicumbi muri Kageyo, abantu babujijwe kujya bajya gusengerayo.
Mu itangazo ry’Akarere ka Gicumbi bashyize ahagaragara, basabye abakirisitu bose kutazasubira gusengera muri ririya shyamba kubera ko umutekano waho uba utizewe.
Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi ushinzwe ishami ry’imiyoborere myiza Munyezamu Joseph yagize ati “Turabasaba kumenya ko gusengera ku musozi i Kadeshi bitemewe, kuko ni mu ishyamba. Igihe cyose bajyagayo ntibyigeze byemerwa, bityo rero bamenye ko bagomba kubahiriza amategeko, niba ari abashaka kujya kuhasengera bazahashyire urusengero hakore nk’izindi zose”.
Abarokore benshi bahasengeye, bakunze kuvuga ko ariho Imana ibumva ndetse igasubiza ibyifuzo byabo.