in

Abantu babiri baguye mu mashyuza bitaba Imana

Mu karere ka Risizi mu murenge wa Nyakabuye haravugwa inkuru y’abantu babiri baguye mu mazi y’amashyuza bagahita bitaba Imana.

Nkuko tubikesha BTN ubuyobozi bwumurenge bwemeje ko umusaza witwaga SAMVURA wimyaka 57 n’umukecuru witwaga MUKANDIRIMA afite imyaka 62 bombi bitabye Imana batwawe n’amashyuza.

Amakuru avuga ko aba baturage babonye inkwi aho amashyuza azamukira bajya kuzitora bahita bagwamo.

Ubuyobozi butangaza ko mu minsi ishize amashyuza yazamutse akongera akagenda, aba bantu ngo babonye umuzi wumye kuko bari bafite ishoka maze bajya kuwutema bashakamo inkwi gusa birangira baguye mu mazi.

Ubuyobozi bwakomeje buburira abaturage kwirinda kugendagenda mugihe hagishakirwa igisibizo kirambye dore ko no mu minsi ishize haherutse kugwamo umwana w’umunyeshuri akahasiga ubuzima.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Umukobwa witabiriye irushanwa rya Miss Rwanda yashyize hanze amafoto arimo gusomana n’umugabo we

Abantu batangariye umusore wabonye ama miliyoni y’ubuntu akayasubiza