Abantu 20 bahise bahasiga ubuzima! Habaye inkongi ebyiri z’umuriro zituma abantu 20 bose bahasiga ubuzima.
Ku wa Kabiri tariki ya 22 Kanama 2023, Nibwo mu Bugiriki habaye inkongi ebyiri zikomeye zapfiriyemo abantu bagera kuri 20 mu masaha 48 gusa.
Iyi nkongi yabereye mu mujyi wa Athènes wari watwikiriwe n’ibyotsi byinshi n’ivu, cyane cyane mu gace gatuwe cyane ka ‘Ano Liosia’, yatumye abaturage bo mu gace ka Fyli 25,000 bimurwa bitewe nuko inzu bari batuyemo zari zahindutse inyonga.
Si izi nzu gusa zakongotse kuko hari inganda zibitse ibinyabutabire bitandukanye, ahari ibirindiro by’igisirikare kirwanira mu kirere, hose hafashwe n’inkongi.
Igice cya Pariki y’icyo gihugu ya Parnès, nacyo cyibasiwe n’inkongi ndetse n’ibice bitandukanye muri uwo Mujyi wa Athènes, bituma ubuyobozi bufata icyemezo cyo gufunga imihanda itandukanye no gutegeka abaturage guhunga.
Ubwo yari ari kuri kuri Televiziyo y’aho mu Bugiriki ya ERT, Umuvugizi w’abashinzwe kuzimya inkongi, Yiannis Artopios, yagize ati “Uko ibintu bimeze ubu, ntibyigeze bibaho. Itegenyagigihe rimeze nabi ku buryo buteye ubwoba”.
Iyo nkongi ije nyuma y’indi yahitanye ubuzima bw’abantu batanu mu byumweru bikeya bishize, aho yatwitse ibintu bitandukanye kuri hegitari 18,000 ku Kirwa cya Rhodes.