Mu gihugu cya Turikiya (Turkey) harabarurwa abantu bagera ku 120 bamaze guhitanwa n’umutingito wari ku gipimo cya 7.8 wabaye mu rucyerera rwo kuri uyu wa mbere ,mu gihe abantu bagera kuri 440 aribo bakomerekeye bikabije muri uyu mutingito ku buryo umubare w’abahitanwe n’uyu mutingito ushobora kuza kwiyongera .
Ni umutingito bivugwa ko wibasiye igihugu cya Turikiya (Turkey) cyane mu mu Majyepfo ashyira uburasirazuba ndetse no mu majyaruguru y’igihugu cya Syria, mu gihe abantu bari mu nyubako zabo baryamye ,ikangiza inzu zirenga 130 zigikomeje kwiyongera umunota ku w’undi nkuko inkuru dukesha The New Post ibivuga..
The New York Post ivuga ko kugeza mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere abashinzwe ubutabazi bari bakigerageza kureba niba hari abantu baba bagwiriwe n’inzu ku buryo bakurwamo ,ibi ngo bishobora no kuza gutuma n’ubundi umubare wabahitanwe n’umutingito urushaho kwiyongera.
Si ubwa mbere umutingito wibasiye cyane Igihugu cya Turikiya (Turkey) kuko nko mu mwaka w’1999 abantu barenga ibihumbi 18,000 bishwe n’umutingito wabereye mu Majyaruguru ashyira Uburengerazuba .