in

Abana bo mu Igororero batsinze neza ibizamini bya Leta bisoza umwaka wa 2022-2023

Abana bo mu Igororero batsinze neza ibizamini bya Leta bisoza umwaka wa 2022-2023.

Abana bari kugororerwa mu igororero bose uko ari 25 bakoze ibizamini bya Leta 2022-2023, bose batsinze neza harimo n’umwe watsinze ku manota menshi cyane mu mashuri abanza.

Abana 20 muri bo bakoze ibizamini bisoza amashuri abanza barabitsinda, uwa mbere watsinze neza yagize 30 uwa nyuma agira 11 bigaragaza ko bose batsinze.

Abandi batanu bakoze ibizamini by’icyiciro rusange (Tronc-commun) batsinze uwa mbere afite 45 mu gihe uwa nyuma afite 22.

SP Daniel Rafiki Kabanguka, umuvugizi w’ishami rishinzwe igorora mu Rwanda yagize ati “Abanyeshuri bahawe umwanya uhagije wo kwiga. Abarimu babo barabafasha buri gihe, kandi ubuyobozi bw’igororero nabwo buhora buhari ngo bubafashe.”

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Gatsibo: Umusore waketsweho ubujura yakubiswe udufuni mu ngingo ndetse banamutema ku matwi bikozwe n’umuyobozi ushinzwe umutekano

Yakubitaga mu mutwe gusa! Mu iduka rikomeye umusekirite arwanye n’umukiriya  bakubitana ibibando nk’abica inzoka, byatangiye umukiriya akubita umusekirite inkoni yo ku kibuno – Videwo