in

Abana b’abakobwa barimo guta ishuri bagaterwa inda n’abagabo bakuru

Mu mudugudu wa Mburabuturo, akagali ka Mburabuturo, umurenge wa Mukarange ho mu karere ka Kayonza, ababyeyi bahangayikishijwe n’abana babo b’abakobwa bata ishuri bagaterwa inda bataranageza ku myaka y’ubukure, ibyo bigatuma ubuzima bwabo buba bubi kubera ko n’abagabo babatera inda babatererana ntibagire icyo babafasha dore ko baba bifitiye ingo zabo.

Umwe mu bakobwa baganiriye n’umunyamakuru, avuga ko yavuye mu ishuri ashutswe n’umugabo wamuteye inda, yabyaye afite imyaka 14 ndetse uwamuteye inda akaba yaranamuteye n’indi. Yagize ati” twarabyaranye umwana aramwihakana, ageze aho aza kunkodeshereza, nyuma yanga kwishyura ukwezi kwa munani, nyuma nza kujya iwe kubera ko afite inzu ebyiri ariko yanga kumpamo imwe kubera ko mufitiye abana babiri’’

Ababyeyi b’abana babangavu bata ishuri bakishora muri izi ngeso mbi z’ubusambanyi, bavuga ko babangamiwe cyane kuko nyuma yo kubyara abana babo nta bushobozi babazanira dore ko nabo ntabwo baba bafite, bagasaba ubuyobozi kugira icyo bukora kuri iki kibazo. Ababyeyi bakomeje bavuga ko leta nayo ibi ibigiramo uruhare kubera ko babona abana babyaye bakabaha amafranga, bituma n’abandi babona kubyara nta kintu bibatwaye bagata ishuri bakishora muri ibyo.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Mbappe yasekeje abantu ubwo yavugaga abakwiye Ballon d’or

Urusengero rwahiye abakirisitu barimo basenga bagiye mu mwuka