in

Abamotari batunguye abantu ubwo batwaraga umurambo wa mugenzi wabo kuri moto.

Itsinda ry’abamotari muri Ecuador bakuye umurambo w’inshuti yabo yapfuye mu isanduku yawo, bawushyira inyuma kuri moto yegamiye ku mugongo wa motari kugira ngo bamutware kuri moto bwa nyuma mu rwego rwo kumusezera nk’uko bikwiye, bashakaga gusa urugendo rwa nyuma.

Iri tsinda ry’inshuti z’uyu mugabo witwa Erick Cedeno, zakuye umurambo we mu isanduku kugirango zimutware kuri moto “bwa nyuma” kuko ngo yabikundaga akiri muzima.

Amakuru avuga ko abagabo bagera kuri barindwi aribo bazengurutse iyi moto, ubwo umurambo washyirwaga ku ntebe y’abagenzi.

Abagabo bagaragaye bishimye kandi bazunguza amaboko ubwo uyu murambo wari uryamye ku mugongo wa shoferi.

Iri tsinda ry’abagabo rivuga ko bifuzaga guha icyubahiro inshuti yabo no kumusezera “nk’uko bikwiye” ndetse bananywereye ibinyobwa bisindisha ku isanduku.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Amagambo Nana uri kubarizwa i Burayi yabwiye umukunzi we bagiye kurushinga.

Abayovu biroshye mu muhanda babyina insinzi nyuma yo gutsinda Rayon Sports (Video)