Abakora uburaya bo mu gihugu cy’Ubuhinde barabyinira ku rukoma nyuma yo kwemerwa ko gukora uburaya ku bushake nta kibazo biteye.
Urukiko rwo muri iki gihugu, rwatangaje ko gutera akabariro ku bushake bitabujijwe n’Itegeko Nshinga ry’u Buhinde rivuga ko umubiri wa muntu ari ntavogerwa.
Icyakora urukiko rwavuze ko gushinga inzu zikorerwamo uburaya byo bitemewe, uzajya abifatirwamo azajya ahanwa.
Urukiko rwatangaje ko gufata umuntu ukora imibonano mpuzabitsina n’abandi ukamufunga kandi yabikoze ku bushake, ari ukumubuza uburenganzira bwe no kumukoza isoni muri rubanda.
Ubushinjacyaha bw’u Buhinde bwagaragaje ko butanyuzwe n’imyanzuro y’urukiko kuko itumvikana. Bavuze ko batumva uburyo umuntu ukora uburaya yahabwa rugari hanyuma ufite inzu ikorerwamo uburaya we agahanwa.