Ku wa mbere w’icyumweru gishize nibwo umutingito uremereye wibasiye igihugu cya Turkia na Syria, aho mibare y’abantu bapfa iri kugenda yinyongera ndetse n’ibikorwaremezo byarangiritse kuburyo bukabije.
Uyu mutingito wabavanye imiryango mu byabo unagera mu Isi y’umupira w’amaguru kuko umukinnyi ukomoka muri Ghana Christian Atsu, ntabwo araboneka nyuma y’igihe ashakishwa.
Kuri uyu wa kabiri tariki 14 Gashyantare 2023, nibwo ushinzwe inyungu ndetse no gushakira amakipe Christian Atsu yagize icyo atangaza kuri uyu mukinnyi umaze igihe ushakishwa.
Nana Sachere yagize ati “Twageze aho Christian Atsu yabaga ariko twahasanze inkweto ebyiri (2) gusa. Ku munsi w’ejo nibwo twakiriye ibimenyetso byerekana ko hari abantu batanu bagihumeka, nabwiwe ko ibyemeza umuntu binyura mu kureba, mu kuvuga ndetse n’ijwi ariko ku bw’amahirwe macye ntabwo twasanzemo Christian Atsu.”
Nana yakomeje avuga ko bari kunyura mu bihe bikomeye, kuko batarabasha kubona umuvandimwe wabo, ashima ikipe ishinzwe ubutabazi ikomeje akazi.