Abakobwa nibo batsinze cyane! Dore imibare y’abanyeshuri batsinze n’abatsinzwe mu gihugu hose.
Abanyeshuri basoje amashuri abanza bakoze ibizamini bangana na «201, 679» abagera kuri 91.09% baratsinze, ariko abakobwa batsinze ku kigero cya 55.29% naho abahungu ni 44.71%.
Ku musaruro wavuye mu cyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye mu banyeshuri bangana na 131.602 biyandikishije gukora, muri bo abakoze ikizamini ni 131.051, abakobwa bari 55.91% abahungu 44.01% uko bakoze bose abanyeshuri 86.97% baratsinze, muri abo batsinze 54.28 % ni abakobwa naho 45.72 % ni abahungu.
Minisiteri ivuga ko isomo ry’ikinyarwanda ariyo benshi batsinze kurenza andi masomo kuko baritsinze ku kigero kiri hejuru ya 90 %.