in ,

Abakobwa bane barashinjwa kwinjira mu cyumba cy’umuhanzi Rema mu gicuku

Umuhanzi wo muri Nijeriya, Divine Ikubor, uzwi cyane ku izina rya Rema, yavuze ku bikorwa bimwe na bimwe agomba guhangana n’abafana b’abagore.

Uyu muhanzi wigeze kuza mu Rwanda yavuze uburyo itsinda ryabakobwa 4 ryamuteye kumuryango wa hoteri ye yari yarayemo mu gicuku maze bakamwinjirana.

Rema yabimenyesheje mu kiganiro kuri Shopping for Sneakers, avuga ko abakobwa bane binjiye mu cyumba cye saa cyenda za mu gitondo avuga ko bashakaga kumufotora.

Yavuze ko yarakariye umu promoteri kuba yaratanze nimero ye y’icyumba bigatuma abakobwa bagaragara batabimenyeshejwe.

Umuhanzi Mavin na Jonzing Records yavuze ko agomba guhamagara umuyobozi we nyuma akamwimurira mu kindi cyumba.

Rema, yavuze ariko ko ashimira byimazeyo urukundo rw’umugore ariko rimwe na rimwe ko bishobora kuba bikabije.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Kigali: Down town basanze umukobwa wapfuye ndetse yambaye ubusa

Inzobe ya Rufonsina wo mu Umuturanyi ikomeje kuvugisha benshi (ifoto)