in

Abakirisito babiri bafunzwe bashinzwa kwiba amazi y’umugisha

Amakuru atangazwa ni uko abakirisito babiri bamaze gufatwa ndetse bafundwa na Polisi ibaziza ko bashinzwa kwiba amazi y’umugisha mu karere ka Kumi muri Uganda.

Ibi bikaba byarabereye mu rusengero rwa Diosezi ya Kumi, muri aka karere ka Kumi n’ubundi ubwo hari hagiye kuba umubatizo wari gukorwa na Pasiteri Rev. Stephen Okurut.

Ibi byahamijwe n’umuvugizi wa polisi ya Kyoga, Mr Oscar Ageca, aho yatangajeko mbere y’uko biba aya mazi babanje bagakubita Pasiteri wagerageje kubatesha.

Abatari bari baje mu mubatizo w’abana, batangajeko abayobozi b’urusengero bagize uburangare mu gucunga umutekano w’ibintu byayo ndetse hanarimo n’aya mazi.

Aba bose bakaba bategereje gucibwa urubanza, ariko babaye bafungiye ku cyicaro cya Kumi Central Police.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

“Afite amaguru atatu” Ifoto ya Rutambi igaragaza ubugabo bwe ikomeje kuvugisha abatari bake

Ndagukunda, ndagufana sana, uri mwiza rwose…! – Ibyavuzwe n’abafana ba Martina Abera nyuma yo kubona amafoto ye