in

Abakinnyi 2 bakubiswe n’inkuba abandi benshi barakomereka

Kenya's Michael Olunga (L) heads the ball during the FIFA World Cup Qatar 2022 qualifying round Group E football match between Kenya and Uganda at the Nyayo National Stadium in Nairobi on September 2, 2021. (Photo by TONY KARUMBA / AFP)

Ku munsi w’ejo hashize mu gihugu cya Kenya inkuba yakubise abakinnyi 2 abandi barakomereka.

Ibi byabereye mu burengerazuba bwa Kenya mu gace kitwa Kisei, Aho abakinnyi bakinaga umukino wa gishuti hagati y’ikipe yitwa Manyasi FC na Nyagiti FC inkuba yaje gukubitwa abakinnyi 2 ari bo Sami Moussa w’imyaka 20 na Joshua Nyangales w’imyaka 21 bahita bitaba imana abandi 2 barakomereka mu buryo bukomeye.

Umuyobozi ushinzwe umupira mu majyaruguru ya Gitutu witwa Ivans Akanga yavuze ko ibyavuzwe ari impamo ahita yihanganisha n’imuryango yagize ibyago. Yaje kuvuga ko aba bakinnyi bakinaga mu mvura kandi ngo ko bibabaje kuba bapfuye ubwo bakinaga umukino bakunda cyane.

Uyu muyobozi wa Federasiyo yaje gusaba leta ko yashyira imirinda nkuba ku mashuri yose ahakunda gukinirwa ngo kuko ubusanzwe ntabwo amategeko ya FIFA abuza abantu gukina mu mvura.

 

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Umushoferi yafashe amashusho y’umuzimu uri gutembera n’ijoro (AMASHUSHO)

Ibibera i Nyanza nta handi biba: Umusore yifashishije isuka yakoreye iby’amfura mbi se umubyara