Leta ya Gambia yihanangirije abakecuru baturuka mu Bwongereza baza mu bukerarugendo muri icyo gihugu bagatangira gushuka abasore babaha amafaranga kugira ngo bakorane imibonano mpuzabitsina ndetse ngo banishimane.
Nkuko Ikinyamakuru The Sun dukesha iyi nkuru kibitangaza, ngo aha muri Gambia habaye akarwa k’imibonano mpuzabitsina y’abakecuru baturuka mu Bwongereza na basore biswe inkora busa ziba zitegereje abakecuru b’abazungu.
Abasore bose bo muri iki gihugu cya Gambia ntabwo bagishaka gukora ahubwo bihorera mu munezero udashira bahabwa n’abagore bababyaye baba baturutse mu gihugu cy’u Bwongereza.
Aba basore bakoze agatsiko kabo gashinzwe kunezeza aba bakecuru baba baturutse mu Bwongereza baje kwishakira abasore bo muri Gambia babanyura mu gikorwa cyo gutera akabariro.
Aba bakecuru iyo baje muri Gambia basangira n’abo basore inzoga, itabi ndetse n’urumogi mu rwe rwo kujya kwinezeza bari muri swingi nkuko abanywa ibyo byose bahita bamera.
Umunyamakuru wa The Sun yazengurutse iki gihugu aho yahereye ku nyengero z’amazi (Beach) azenguruka imihanda ndetse n’utubari tugezweho yaratwirutse nuko akagenda abona abasore baba bari kumwe n’abo bagore bababyaye.
Mu tubari duhenze abo bakecuru ntibatangwayo aho baba banasohokanye abo basore kugira babafashe mu gikorwa cyo gutera akabariro.
Mu kwezi gushize nibwo Leta ya Gambia yasabye aba bakecuru bararura urubyiruko rw’igihugu gushaka ibipupe by’abasore bikoreshwa mu gutera akabariro.