in

Abahungu ba Zari bagiye gusura igituro cya se maze kwihangana biranga bahasuka amarira bahozwa na Nyina – VIDIO

Abahungu ba Zari yabyaranye na Ivan Semwanga witabye Imana, kwihangana byabananiye ubwo bari basuye igituro cye maze basuka amarira.

Uyu mugabo ukomoka muri Uganda yitabye Imana muri 2017 azize impanuka akaba yarasize abana batatu b’abahungu bakiri bato kuko umukuru yari afite imyaka 13, yababyaranye na Zari Hassan umuherwekazi w’umugande usigaye wibera muri Afurika y’Epfo..

Nyuma y’imyaka hafi 6 yitabye Imana, Zari Hassan yatwaye aba bahungu gusura imva ya se.

Bafashwe n’ikiniga maze kwihangana birabananira, nyina arabahoza. Mu mashusho Zari yashyize hanze basuye igituro cya se, yaherekejwe n’amagambo agira ati “biraza kumera neza bahungu banjye.”

Yitabye Imana atakibana na Zari kuko bari barahanye gatanya muri 2013. Pinto, Raphael na Quincy ni bo bahungu babyaranye.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

‘Umukobwa w’imiterere idasanzwe” Yolo The Queen yagaragaje ifoto akunda kurusha ayandi yose mu mafoto ye

Dore uburyo bwiza bwo kwita ku nzara ndetse n’amavuta wazisiga ukazirinda kuvunika byahato nahato