Mu gihe mu Rwanda, ibitaramo biba umunsi ku munsi ariko abanyarwanda bijujutira kubona abahanzi bamwe bisubiramo hakibazwa impamvu abategura ibitaramo badatera aka jisho ku bandi bakabura igisubizo.
Reka turebe bamwe mu bahanzi bakora imiziki cyane ariko ibitaramo bikaba iyanga, n’ubwo wenda baba bahenze bigatuma bitoroshye kubatumira.
Mr Kagame
Uyu muhanzi usibye no kuba akumbuwe ku rubyiniro bamwe ntibanamwibuka ari ku rubyiniro. Icyakora abantu benshi bemeza ko yaba ahenze mu gutumirwa n’ubwo iyi itakabaye impamvu.
Uyu muhanzi asanzwe afite indirimbo zikunzwe by’umwihariko kuva 2019 kugeza ubu.
Andy N’umuntu
Umuhanzi akaba n’umunyamakuru Andy Bumunt ugerageje gushaka igihe aherukira igitaramo byagusaba kwifashisha ishakiro rya Google n’ubwo nabyo bitakorohera cyane ko aheruka igitaramo kinini muri 2020 muri East African Party.
Usibye kuba uyu muhanzi atagaragara mu gitaramo na kimwe mu Rwanda, indirimbo zo akomeje kuzikora kandi zigakundwa. Uyu nawe ntibizwi impamvu adatumirwa.
King James
Ni umwe mu bamaze igihe kinini mu muziki nyarwanda ndetse ni umwe mu bafite igikundiro cyinshi. Usibye kuba King James ari mu bahanzi banini mu Rwanda, nawe ibitaramo akora ni mbarwa nyamara siko byahoze. Uyu muhanzi aheruka mu gitaramo cyari cyatumiwemo umunya Congo Koffi Olomide cyabaye 04 Ukuboza 2021.
Uncle Austin
Umunyamakuru akaba n’umuhanzi, Uncle Austin nawe ni umwe mu bahanzi bamaze igihe kinini mu muziki nyarwanda ndetse wagwije ibigwi.
Uyu muhanzi icyo ahuriyeho nabandi bahanzi n’ubwo akora imiziki ku bwinshi ariko icyitwa ibitaramo byo byaramuretse n’ubwo hatazwi impamvu yatumye akurwaho amaboko.
Butera Knownless
Butera Knowless ufatwa nk’uyoboye abandi bahanzikazi mu Rwanda, icyitwa ibitaramo kimaze kumwibagirwa n’ubwo imiziki agikomeje kuyikora kandi igakundwa.
Uyu muhanzikazi aherutse kugaragara ku gitaramo muri 2020 mu gusoza umwaka.
Icyakora uyu muhanzikazi aherutse kwikura mu gitaramo cya “Choplife Kigali” nyuma y’uko abari bamutumiye bananiwe kumuha ibyo yamugombaga.